Kugira ibiro byacu hafi y’abacuruzi n’abanyenganda, kumenya indimi n’imico y’ibihugu dukoreramo no kuba dushobora kugenzura ubuziranenge bw’ibicuruzwa mbere yo kubigura bituma dushobora kubona ibicuruzwa byiza no ku biciro byiza.
Dukurikira ibikorwa byose kuva mu gushaka ibicuruzwa no guhitamo umucuruzi nyawe kugeza ibicuruzwa bigera ku muguzi ariwe mukiliya wacu.
Serivisi y’ubuhuza mu by’ubucuruzi mpuzamahanga ikurikiza inzira z’ubushyikirano n’isuzuma bishingiye ku byifuzo by’umukiliya. Iyo umukiliya wacu abidusabye tumukorera na serivisi ya dédouanement (clearence service).