Umunyabukorikori mw’imurikagurisha

Kuva ku italiki ya mbere kugeza kuya cyenda z’ukwezi kw’ukuboza, i Milano mu Butaliyani ahitwa Rho-Pero hazabera imurikagurisha ry’ubukorikori ahasanzwehubatse Fieramilano, umwanya w’amamurikagurisha.Buri munsi guhera saa yine za mugitondo kugeza saa yine z’ijoro. Umunyabukorikori mw’imurikagurisha (Artigiano in Fiera) ni uburyo bw’ihariye bwo kugura, kureba no kwitegereza ibihangano bikoresheje intoki bivuye mw’isi yose, byihariye, bifiteuburanga kimeza bwo mu rwego rwa mbere, utabona ahandi. Ariko si ibyo gusa: Muzashobora kureba ibitaramo by’umuziki, ubuhanzi bw’ababyinnyi, n’iyerekanwa ry’ubutetsi no kumva ku byiza by’abatetsi bo ku rwego mpuzamahanga mu izenguruka ry’isi mu minsi icyenda gusa!

Ni gute wamurika ibyawe nawe?

Imurikagurisha ry’umunyabukorikori ni umwiyerekano mpuzamahanga kuva imyaka makumyabili irenze rihesha agaciro umunyabukorikori n’ibikorwa bye. Ihuriro rya mbere ku isi rimenyekanisha ubwiza n’uburanga bw’ubuhanzi n’imyuga. Nimwiteganyirize vuba rero mufate stand maze muzahabe namwe muriryo murikagurisha ry’umunyabukorikori rikomeye ku isi!

Site web mwareberaho byose: www.artigianoinfiera.it. Mudukeneye ngo tubibafashemo mwatwandikira.

One thought on “Umunyabukorikori mw’imurikagurisha

  1. Pingback: 3twenty-first

Comments are closed.